Zuchu yashimangiye ko atifuza kuva muri Wasafi

Zuchu yashimangiye ko atifuza kuva muri Wasafi

 Oct 7, 2025 - 13:38

Umuhanzikazi wo mu Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuva mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi ya WCB Wasafi, kuko ari mu rukundo n’uwayishinze, Diamond Platnumz.

Zuchu yinjiye muri WCB mu kwezi kwa Mata 2020, aho yahise ahindura byinshi mu muziki wa Bongo Fleva, ubu akaba ari umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Nation, Zuchu yavuze ko nta mpamvu abona yatuma ava muri WCB, nubwo abandi bahanzi bayivuyemo.

Zuchu yagize ati:“Nifuriza ibyiza abavuye muri label. Ndasobanukiwe ko umuntu ashobora kugera igihe ashaka gukura no kugerageza ahandi. Ariko kuri njye, nta mpamvu mbona yo kuva muri WCB, kuko ku mpera y’umunsi ndi mu rukundo n’umuyobozi wayo".

Mu mwaka wa 2022, Diamond Platnumz yari yatangaje ko niba Zuchu yifuza gusesa amasezerano ye mbere y’igihe, azasabwa kwishyura miliyari 10 z’amashilingi ya Tanzania, amafaranga agaragaza uburyo WCB ishora byinshi mu guteza imbere abahanzi bayo.

Ayo mafaranga akubiyemo ishoramari WCB yakoresheje mu guteza imbere izina rya Zuchu (branding), kumenyekanisha indirimbo ze, gukora amashusho n’indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga, ndetse no gufasha mu bufatanye n’abandi bahanzi bakomeye.

Ubu Zuchu na Diamond Platnumz bakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho bakunze kugaragaza umubano wabo wihariye haba mu muziki ndetse no mu rukundo.

Zuchu yatangaje ko ntacyamukura muri Wasafi