Zari Hassan yifatiye ku gahanga abakomeje kwibasira umugabo we

Zari Hassan yifatiye ku gahanga abakomeje kwibasira umugabo we

 Jan 8, 2025 - 16:39

Umuherwekazi Zari Hassan yikomye abakomeje kujujubya umugabo we Shakib Cham bavuga ko atazi kuvuga icyongereza, agaragaza amahirwe menshi amutegereje imbere abo bamuseka batazigera babona.

Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda bibasira Shakib Cham bavuga ko nta rurimi rw'icyongereza azi, nyamara urwego rw'ubwamamare amaze kugeraho yakabaye akivuga neza.

Zari Hassan utajya aripfana, yanze kubyihanganira aza kurwana ku mugabo we utorohewe, agaragaza ko nubwo bari kumuseka ko ntacyo azi ariko iki ari cyo gihe cy'umugabo we ngo agere ku ntego ze.

Zari avuga ko mu minsi mike umugabo we araba agaragara kuri Netflix, urubuga rukomeye ku Isi mu gucuruza filime, abandi bari aho barebera ahubwo bavuga ku cyongereza cye gusa

Ati "Nicyo gihe k'intsinzi ku  mugabo wanjye. Umugabo wanjye agiye kugaragara kuri Netflix, wowe n'icyongereza cyawe, n'ubuvanganzo bwawe na buri kimwe, irebe...! Umugabo wanjye agiye kugaragara ku rubuga rukomeye ku Isi, wowe uraho uvuga ku cyongereza ke...."

Akomeza avuga ko ntawamenya kuko bashobora no gutungurwa babonye agaragaye mu ruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika (Hollywood), kandi abakizi bari aho.

Ibi yabivugaga kuko bafite filime bitegura gushyira hanze, aho bazaba bagaragaramo bombi ndetse ikazanyura kuri Netflix.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bashimye Zari ku bw'ubutwari afite bwo kuvuganira umugabo we, ariko kandi abandi bamuha inkwenene bamubwira ko kujya muri Hollywood nta cyongereza azi ari ibintu bidashoboka na gato.

Zari Hassan yarwanye ku mugabo we ukomeje gusererezwa ko nta cuongereza azi