Nk’uko ayo makuru abivuga, Forest yemeje ko nta mubano uriho muri iki gihe hagati yayo na Spurs, nyuma yo kugira amakenga ku bijyanye no kwiba amakuru y’ibanga rirebana n’amafaranga yemerera uyu mukinnyi kuva mu ikipe (release clause) ya Morgan Gibbs-White. Tottenham yatanze igipimo cy’amafaranga kingana neza n’icyo cyari giteganijwe muri iyo ngingo y’amasezerano, ibintu Forest ibona nk’ikimenyetso cy’uko hari uwatanze ayo makuru mu buryo butemewe n’amategeko.
Nubwo bitaremezwa niba Forest ifite uburenganzira bwo guhagarika burundu iyo transfer, biravugwa ko iri mu nzira yo gutanga ikirego ku buyobozi bwa Premier League, ibintu bishobora gutuma ishyirwa mu bikorwa ry’iyo transfer risubikwa.
Morgan Gibbs-White, ni umukinnyi ukomeye ku ruhande rwa Forest, amaze igihe ari ku rwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona, ari na byo byatumye Spurs imwifuza cyane mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bwayo.
Iki kibazo cyateje impaka gikomeje gukurikirwa n’inzego zinyuranye z’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ndetse hategerejwe kurebwa niba koko harabayeho amakosa y’uburiganya cyangwa kwica amasezerano.
Nottingham Forest ntiyumva ukuntu Tottenham yahise iza ikishyura amafaranga neza neza ari mu masezerano ya Morgan Gibbs-White
Tottenham Hotspur yishyuye miliyoni 60 z'ama-pound nk'uko bikubiye mu masezerano amwemerera Gibbs-White kuva muri Nottingham
