Young Thug yatakambiye abarimo Drake na 21 Savage

Young Thug yatakambiye abarimo Drake na 21 Savage

 Sep 12, 2025 - 22:08

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Young Thug, uherutse gusohoka muri gereza, yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise “Man I Miss My Dogs” asa n’uwicuza amakosa yakoze.

Muri iyo ndirimbo, Thug yumvikana mu ijwi rituje kandi ryicishije bugufi, asaba imbabazi bagenzi be barimo Drake, 21 Savage, Lil Baby ndetse n’umukunzi we Mariah the Scientist.

Ni bwo bwa mbere uyu muraperi asabye imbabazi ku mugaragaro abinyujije mu bihangano bye. Yatangiye agenera ubutumwa umukunzi we Mariah, amubwira ko ubwoba bwe bukomeye ari ukumutakaza kubera amagambo yamuvuzweho ku mbuga nkoranyambaga.

Yanashimye by’umwihariko Drake amwita “muvandimwe” ndetse amwizeza ko atazongera kumuvuga nabi, ahubwo akamushimira kuba yaramushyigikiye mu rugendo rwe rwa muzika.

Ku rundi ruhande, Thug yasabye 21 Savage gukomeza kumuba hafi kandi akirinda kumva amagambo y’abantu kuko ashobora kubatandukanya. Yanaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi umuraperikazi GloRilla kubera kuba yarigeze kumwita mubi, avuga ko abyicuza cyane.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko amagambo Young Thug yavugiye muri gereza agera hanze, aho byavuzwe ko yari yagiye avuga nabi bagenzi be b’abahanzi.

Young Thug yari yarakatiwe gufungwa imyaka 5 azira ibyaha byo gukorana n’imitwe y’ubugome, gukoresha ibiyobyabwenge no gutunga intwaro. Gusa ku wa 31 Ukwakira 2024, yararekuwe nyuma yo kwemera ibyaha.

Iyo ndirimbo nshya ya Thug ikomeje kuvugisha benshi, bamwe bakayifata nk’itangira rishya ry’umuziki we, abandi bakayibona nk’intambwe ikomeye mu kugaragaza ko yemeye amakosa ye.

Young Thug yasabye imbabazi abarimo Drake na 21 Savage