Yiyiciye umugore we nyuma yo kubura amafaranga yo kumwishyurira ibitaro

Yiyiciye umugore we nyuma yo kubura amafaranga yo kumwishyurira ibitaro

 May 7, 2024 - 20:20

Umugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kuba igitaramo nyuma yo gushinjwa guhuhura umugore we kubera ko yabuze amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro.

Umugabo ukomoka muri Amerika uzwi ku izina rya Ronnie Wiggs arashinjwa kuba yarishe umugore we mu bitaro nyuma yo kunanirwa kwishyura fagitire y’amafaranga yari yakoreshejwe mu kubura umugore we.

Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, bivugwa ko Ronnie yanize umugore we amupfutse umunwa kugeza abuze umwuka, maze mu bitaro.

Icyakora, nyuma yo guhatwa ibibazo n’abapolisi, uyu mugabo yemeye ko yakoze icyaha ariko yiregura avuga ko yishe umugore we kubera ko atari akibashije kwita ku mugore we, harimo no kwishyura amafaranga y’ibitaro.

Umugore wa Ronnie Wiggs yari amaze igihe kinini arwaye indwara itaramenyekana kandi ntabwo bwari ubwambere arazwa muri ibyo bitaro mu rwego rwo gukomeza gusigasira amagara ye.