Nubwo ntawe wahakanaga ko Wizkid ari umuhanzi ukomeye muri Afurika, gusa yongeye kubigaragaza nyuma yo guca agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere muri Afurika ufite abantu benshi bumva ibihangano bye kuri Spotify.
Kuri ubu Wizkid niwe muhanzi Nyafurika ufite abumvise ibihangano bye kuri Spotify bangana na miliyari 8. Aha hakubiyemo abumvise ibihangano yakoze wenyine ndetse n'ibyo yagiye yiyambazamo abandi bahanzi batandukanye.
Indirimbo 'One dance' the yakoranye na Drake, niyo iza ku isonga mu kugira abantu benshi bayumvise bangana na miliyari 2.
Iyi ndirimbo ikurikirwa na album ye ya kane yise 'Made in Lagos', aho yumviswe n'abasanga miliyari 1. Abandi miliyari 5 bakaba baragiye bisaranganya ku bindi bihangano bye bitandukanye.
Wizkid akurikirwa na Burna Boy ukomeje kumugenda runono, aho we afite abumvise ibihangano bye kuri uru rubuga bangana na miliyari 7.2.

