Willow Smith ayete utwatsi abakeka ko ibyo afite abikesha ababyeyi be

Willow Smith ayete utwatsi abakeka ko ibyo afite abikesha ababyeyi be

 May 3, 2024 - 20:22

Umukobwa wa rurangiranwa muri Cinema, Will Smith, Willow Smith, yateye utwatsi abakomeza kwibwira ko guhirwa n'ibyo yagezeho abikesha kuba afite ababyeyi b'ibyamamare.

Willow Smith, umwana wa rurangiranwa mu gukina filime, Will Smith, yasobanuye neza ko gutera imbere kwe bitatewe  n’ababyeyi be ahubwo ko ari imbaraga ze.

Willow Smith yateye utwatsi abatekereza ko ibyo yagezeho abikesha ababyeyi be

Willow Smith ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Allure, yasobanuye ko abantu batekereza ko icyamuteye gutera imbere no guhirwa ari ababyeyi be, ibyo atari ukuri kuko yizera ko ibyo afite yabigezeho kubera kurwanira inzozi ze.

Byongeye kandi, yongeyeho ko mu bihe byashize yakoresheje imbaraga n’umuhate mwinshi kugira ngo agerageze kwereka abavuga ko yageze ku ntsinzi binyuze mu babyeyi be ariko ubu ntazongera kubikora, ahubwo azareka akazi ke kakivugira ubwako.

Willow avuga ko ubu agiye kujya areka ibikorwa bye bikivugira

Willow Smith kimwe na se, ni umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo ze nka ‘Wait a Minute’, ‘Whip My Hair’, ‘alone’ mu gihe yagaragaye muri filime nka ‘I Am Legend’, ‘A Man Named Scott’, n’izindi.