Will Smith na Martin Lawrence bagiriye inama abashakanye

Will Smith na Martin Lawrence bagiriye inama abashakanye

 Jun 13, 2024 - 18:58

Rurangiranwa mu gukina filime, Will Smith na mugenzi we Martin Lawrence, n'ubwo bagiye bahura n'ibibazo mu ngo zabo, bagiriye inama abashakanye n'abakundana.

Nyuma yo guhura n’ibibazo mu rushako rwabo, abakinnyi babiri ba filime, Will Smith na Martin Lawrence, bagiriye inama abashakanye n’abakundana gukora uko bashoboye bagafatana neza.

Aba bombi babivuze ubwo bari mu kiganiro kitwa ‘GOAT Talk’ aho ku ruhande rwa Martin, washakanye bwa mbere na Patricia Southall (1995-1997) na Shamicka Gibbs (2010-2012), yatanze inama asobanura ko abashakanye buri umwe agomba gufata mugenzi we neza amukorera ibintu bishimishije.

Uyu wakinnye filime nka ‘Bad Boys: Ride or Die,’ yongeyeho ko gutandukana kwe n’abo bagore be bombi byamubabaje.

Martin Lawrence yagize ati: “Kuba mfite gatanya gatanya ebyiri birambabaza cyane, sinshobora kubyibagirwa, gusa meze neza nyuma yigihe gito.”

Byongeye kandi, ku ruhande rwa Will Smith, wabanje kubana na Sheree Zampino nyuma akaza gushyingiranwa na Jada Pinkett Smith, yatanze iavuga ko umuntu uri mu rushako agomba kubanza gushaka umunezero ku giti cye.

Yagize ati: “Ntibishoboka ko gushimisha umuntu, ugomba gushaka umunezero wawe ndetse ukishimisha, iyo bigeze bityo mwese ni bwo mubasha gushimishanya.”

Tubibutse ko mu Kwakira 2023 umugore wa Will Smith, Jada Smith, yatangaje gutandukana mu ibanga n’umugabo we, gusa avuga ko bombi badafite gahunda yo gutandukana.