Vinka yahishuye impamvu adakunda kwiteza abafana

Vinka yahishuye impamvu adakunda kwiteza abafana

 Jul 22, 2024 - 12:42

Nyuma y'uko umuhanzikazi wo muri Uganda, Vinka, akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kutiteza abafana ngo baganire, yavuze ko byose abiterwa n'isoni agira.

Uyu muhanzikazi ufatwa nk'umwe mu bahanga umuziki wa Uganda ufite, usanga ari kenshi abantu bamushimira ubuhanga bwe ariko kandi bakamushinja ko atajya yegera abafana be ngo abaganirize.

Umwe mu bafana be yifashishije urubuga rwa Snapchat ashima uyu muhanzikazi, ariko kandi yongera kumwibutsa ko agomba kujya agerageza no kuvugana n'abafana mu gihe bahuriye nko mu gitaramo, ntiyumve ko agomba kuza akaririmba gusa.

Vinka yaje kubona ubu butumwa yihutira gushimira uyu mufana kuba bakunda ibihangano bye muri iyi myaka igera kuri irindwi amaze akora umuziki.

Icyakora avuga ko ari umuntu ugira isoni ku buryo aba yumva afite ubwoba bwo kuganiriza abafana be mu ruhame ariko nta rundi rwango aba afite cyangwa ubwiyemezi nk'uko bakunze kubivuga.

Avuga ko nubwo we agira isoni ariko ashishikariza abafana be ko mu gihe bamubonye bajya bamwisanzuraho, bakamwegera bakaganira bakaba bakwibera n'inshuti.