Uwahoze ashinzwe umutekano w’umuhanzi AKA, Anwar Khan yatawe muri yombi akekwaho uburiganya na ruswa muri kaminuza ya Fort Hare.
Anwar Khan wahoze ari umurinzi wa AKA yatawe muri yombi
Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, Khan na bagenzi be 14 bitabye urukiko rw’ibanze rwa Dimbaza mu burasirazuba bwa Cape nyuma yo gutabwa muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize.
Ku ikubitiro, abapolisi bavuze ko abakekwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo uburiganya, ruswa, gushimuta, kwica no gushaka kwica.
Icyakora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA) cyemeje ko bose uko ari 15 bakurikiranyweho icyaha cy’uburiganya, kunyereza umutungo na ruswa.
Kugeza ubu, abantu 25 ni bo batawe muri yombi bakekwaho icyaha muri kaminuza ya Fort Hare, abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kwica no gushaka kwica.
Ibirego bya Khan nta hantu bihuriye n'urupfu rwa AKA
Ushinzwe umutungo muri Fort Hare, Peet Roets, yarashwe muri Gicurasi 2022. Muri Mutarama 2023, umuzamu Mboneli Vesele yarashwe ahita yicirwa hanze y’urugo rwa visi perezida wungirije Sakhela Buhlung mu gitero cyari kigamije kumuhitana ariko ku bw’amahirwe ararokoka.