Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Charles Jaguar, wamenyekanye mu muziki nka Jaguar, yateye akanyabugabo abifuza kuba abahanzi, abasaba kwirinda gupfobya ubushobozi bw’uruganda rwa muzika.
Jaguar arirahira amafaranga yakuye mu ruganda rwa muzika
Jaguar, yavuze ko yizera adashidikanya ko uruganda rwa muzika ari rumwe mu nzego zinjiza amafaranga menshi muri Kenya kandi ko rushobora kubyarira inyungu abataruciye amazi.
Jaguar yavuze aya magambo, asubiza amagambo yavuzwe na murumuna wa Khaligraph Jones, wagaragaje gushidikanya ku bijyanye n’amafaranga yo mu ruganda rwa muzika.
Jaguar avuga ko uwagiye mu muziki uwawitayeho umubyarira inyungu
Jaguar yagize ati:”Mperutse kubona umuvandimwe wa Khaligraph avuga ko umuziki nta mafaranga arimo gusa ndashaka kubamenyesha ko nta n’ahantu hari amafaranga nko mu muziki. Iyo ubirimo ubishaka ugakora indirimbo ubona amafaranga.”
Yakomeje ashimangira akamaro ko gukora indirimbo zikunzwe anagira inama abahanzi bakizamuka kwibanda ku buhanzi bwabo. Urugendo rwa Jaguar wenyine mu nganda, rumaze imyaka irenga 15, rwamuhaye gusobanukirwa cyane n’ubukungu bwarwo.
Jaguar kandi, yavuze ko rimwe na rimwe yicuza kuba yarinjiye muri politiki akareka umuziki.
Kuri iyi ngingo, Jaguar yashishikarije abahanzi bakizamuka kwibanda mu gukora indirimbo zikunzwe. Yemeza ko mu gihe abahanzi baba bakoze indirimbo zigakundwa, nta kabuza ifaranga na ryo rigomba kuza.
Jaguar avuga ko amafaranga yakoreye mu muziki atabasha kuyabona muri politiki
Jaguar agendeye ku rugendo rwe bwite mu muziki, ashimangira ko uruganda rwa muzika ari rwo rwamwinjirije amafaranga menshi, yewe ko ntan’aho ahuriye n’ayo yinjiza nk’umudepite.
Yagize ati:“Ngewe ndi igihangano cya muzika. Kabone n’ubwo naba Despite nkuko nahoze mbivuga, mbere, amafaranga nakoreye mu muziki sinshobora kuyabina muri politiki.”
