Uyu mukinnyi w’amafilime, ufite imitungo ifite agaciro ka miliyoni 260 z’amadolari ya Amerika,mu kiganiro aherutse gukora yavuze ko iki cyemezo kitatewe n’ibibazo by’ubuzima bwe, aho arwaye indwara ya hyperthyroidism ndetse n’ibibazo by’umugongo, ahubwo ari ukubera ko yizera cyane umugore we. .
Icyo gihe yaragize ati:“Urukundo rwe rwa mbere, akwiye byinshi. Mu by’ukuri, uko imyaka yagiye ihita, Nina yahindutse ibirenze umukunzi wanjye. Yahoraga iruhande rwanjye, Li ubwo nari hasi cyane, yaranyeguye. Yita kuri buri kintu kugira ngo nshobore kwibanda ku bikorwa byanjye n’ubuzima bwanjye. Ibyo aribyo byose, ndamwemera. Ni we mpamvu nashoboye kuba uwo ndiwe uyu munsi.”
Umugore wa Li, Nina, yambitswe ikamba rya Miss Asia mu 1986. Bombi bahuye banatangira umubano mu 1988. Imwe mu mpamvu Li yakunze umugore we cyane ni uko yemeye kureka ubucuruzi bwe akibanda cyane ku kurera umuryango .
Ubudahemuka bwa Li ku mugore we bwatangaje abantu benshi kuri X, aho abafana bamwe shimiye iki gikorwa, barandika bati: “Ibi ntabwo ari amafaranga, isomo ry’urukundo ni ugushimira umuntu wabanye nawe muri byose. “
Umukinnyi wa filime wakunzwe muri filime nka Mulan, League of Gods, The Founding of a Republic, War n’izindi yashakanye na Nina mu 1999, ndetse ubu bafitanye abana babiri. Icyakora, avuga ko niyo ashaka kugura ikintu icyo ari cyo cyose, abanza gusaba umugore we amafaranga.
