Imitima yongeye gusubira mu gitereko, nyuma yo kumenya ko Pasiteri Ezra Mpyisi ari muzima, nyuma y’amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abika uyu musaza.
Pasiteri Ezra Mpyisi aracyahumeka umwuka w'abazima
Amakuru y’urupfu rwa Mpyisi yatangiye gukwirakwizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, gusa abayasakazaga ntibavuge aho bayakuye.
Icyakora, umwuzukuru w’uyu musaza witwa Diane Mpyisi, yanyomoje aya makuru avuga ko sekuru, Ezra Mpyisi ameze nta kibazo afite.
Umuryango wa Ezra Mpyisi wanyomoje amakuru y'urupfu
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Diane Mpyisi, yavuze ko abakoresha urubuga rwa YouTube bakwiye gukorwa n’isoni zo gukwirakwizwa ibihuha.
