Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Portugal, TV Guia, avuga ko aba bombi batandukanye mbere y’uko Gyokeres ajya mu biruhuko i Mykonos, mu Bugereki, mu gihe Aguiar we yahisemo kujya kuruhukira mu kirwa cya Formentera, mu gihugu cya Espagne.
Biravugwa ko Gyokeres yafashe icyemezo cyo gutandukana na Aguiar mu rwego rwo kwitegura neza gusezera ku gihugu cya Portugal, aho bivugwa ko adashaka kugira ikimwibutsa ubuzima bwe muri icyo gihugu.
Gyokeres, wigaragaje cyane muri shampiyona ya Portugal mu mwaka w’imikino ushize, akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, harimo n’ayo mu Bwongereza, by’umwihariko Arsenal na Manchester United.
Iyi nkuru y’itandukana rye n’umukunzi we ishimangira ibimenyetso byo kuva muri Sporting, aho byitezwe ko ashobora guhindura ikipe muri iyi mpeshyi nyuma yo gushwana bikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Viktor Gyokres na Ines Aguiar batandukanye kungira ngo atazajya amwibutsa ubuzima bwo muri Portugal
