Mu magambo ye agaragaza uburyo akunda se cyane, yagize ati:“Nzahora mpitamo data aho guhitamo mama, igihe cyose, umunsi uwo ariwo wose. Data ni intwari yanjye. Nubwo aba afite akazi kenshi, ntabwo yibagirwa kuba umubyeyi.”
Yakomeje avuga ko se akora byose ubwe adafite abakozi cyangwa abarinzi bo kumufasha.
Yagize ati:“Yikorera byose ubwe, akantekera, anyitaho, kandi ahora yitaho ko ntekanye buri gihe. Nta n'ubwo dufite abakozi bo mu rugo cyangwa abarinzi ni twe gusa, kandi ndabikunda cyane."
Uyu mukobwa kandi yavuze ko ubuzima bwo kubana na nyina Kim Kardashian butari bumushimishije cyane kubera ubwinshi bw’abantu babaga mu rugo no kuba nyina akenshi ataba ahari.
Yagize ati:“Iyo nabaga ndi kumwe na mama wanjye, hahoraga abantu benshi bashinzwe gukora ibintu byose, kandi akenshi ntiyabaga mu rugo. Ndetse sinanamenya neza icyo akora nk’akazi ke."
Mu gusoza, yagaragaje uko afata se nk’icyitegererezo mu buzima bwe bwose.
Yagize ati “Data ni umuraperi, kandi nkura nshaka kuzaba nka we, udasanzwe, ushoboye kandi wuje urukundo. Ndamukunda cyane. Ni we mubyeyi mwiza kurusha bose umuntu yakwifuza kugira.”
Aya magambo ye yahise asakara cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima uburyo akunda se, abandi bagaragaza impungenge ku buryo ayo magambo ashobora gufatwa nabi na nyina Kim Kardashian.
North West yatangaje ko akunda se Kanye West kurusha nyina
North West yavuze ko akibana na nyina Kim Kardashian nta mahoro yari afite


