Umuhungu wa Jose Chameleone yirahuriyeho amakara ashyushye

Umuhungu wa Jose Chameleone yirahuriyeho amakara ashyushye

 Dec 23, 2024 - 14:15

Abba Marcus umuhungu w’imfura ya Jose Chameleone na Daniella Atim, yatangaje ko ubu hari umwuka mubi hagati ye na Se nyuma y’uko ashyize hanze amashusho amuvuga nabi ndetse n’ababyeyi be.

Mu minsi mike ishize nibwo uyu musore yashyize hanze amashusho ahishura ko abaganga basanze Papa we (Jose Chameleone), arwaye indwara y’impindura yatewe no kumara igihe kirekire anywa ibiyobyabwenge byinshi.

Icyo gihe yavuze ko abaganga bamubwiye ko nakomeza gufata ibiyobyabwenge byinshi, nta myaka ibiri azamara agihumeka.

Muri ayo mashusho kandi uyu muhungu yavuze ko ubu burwayi bwa Se kugira ngo bumugeze kure, ababyeyi be, inshuti ze n’abavandimwe be babigizemo uruhare.

Yavuze ko ababyeyi n’abavandimwe be bamutereranye ntibamwitaho, bituma yiyahuza kunywa ibiyobyabwenge. Yavuze ko kandi Se afite inshuti mbi zitita ku buzima bwe ngo zimugire inama nzima, ahubwo usanga ari inyungu z’amafaranga baba bamukurikiyeho gusa.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abamukurikira kuri TikTok, yahishuye ko kuva ayo mashusho yajya hanze ubu we na Se ntibacana uwaka.

Yavuze ko ayo mashusho atigeze amushimisha ku buryo kuri ubu yanze kongera kumufata kuri telefone, nyamara abandi bavandimwe be bahora bavugana.

Ati “Nahamagaye Papa inshuro nyinshi ariko ntiyigeze anyitaba. Mushiki wanjye na murumuna banjye bambwiye ko bavugana nawe, ariko ntiyigeze anyandikira cyangwa ngo amvugishe."