Umugore wa Tory Lanez yasabye gatanya

Umugore wa Tory Lanez yasabye gatanya

 Jun 11, 2024 - 12:13

Mu gihe umuraperi ukomoka mu gihugu cya Canada, Tory Lanez ari muri gereza, umugore yasize yasabye gatanya hatarashira n'umwaka barushinze.

Umugore wumuraperi w'umunya-Canada Tory Lanez, Raina Chassagne biravugwa ko yasabye gatanya, mu gihe haburaga iminsi mike ngo buzuze umwaka umwe barushinze.

Nk’uko TMZ ibitangaza, ngo Raina yasabye gatanya mu rukiko avuga ko impamvu nyamukuru yo kubikora ari ukutumvikana n'umugabo we bituma bahora basa n’abari mu nzira zitandukanye.

Mu nyandiko zashyikirijwe Urukiko, Raina yasabye kandi kurera umwana wabo witwa Kai w’imyaka 7, mu gihe se w’umwana we akomeje igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe mu mwaka ushize.

Uyu muraperi yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri Kanama umwaka ushize, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion.