Umubano wa Neymar na mama w'umwana we washyizweho akadomo n'ubutumwa bugufi

Umubano wa Neymar na mama w'umwana we washyizweho akadomo n'ubutumwa bugufi

 Nov 29, 2023 - 14:53

Umubano wa Neymar Jr na Bruna Biancardi washyizweho akadomo, nyuma y'ukwezi kumwe gusa aba bombi bibarutse imfura yabo.

Nyuma y'ukwezi kumwe gusa Neymar Jr n'umukunzu we Bruna Biancardi bibarutse umwana wabo w'imfura, iby'urukundo rwabo byajemo agatotsi gashobora no kurushyiraho akadomo.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike umwe mu bakobwa bazwi ku rubuga rwa OnlyFans(Runyuzwaho amashusho y'urukozasoni),  yashyize hanze ubutumwa bivugwa ko yandikiwe na Neymar Jr ari nabwo bwakije umuriro.

Uyu mukobwa witwa Aline Farias ukurikirwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, yakoresheje urukuta rwe rwa X avuga ko Neymar Jr yamusabye kumwoherereza amafoto ye yambaye ubusa, ayo bakunze kwita nudes mu rurimi rw'icyongereza.

N'ubwo Neymar Jr yahakanye iby'aya makuru avuga ko ubu butumwa Aline Farias agaragaza ari ubwa kera, Bruna Biancardi we yahise yemeza ko yamaze gutandukana n'uyu munya-Brazil wanyuze mu makipe nka Barcelona na PSG.

Neymar na Bruna batangiye gukundana mu 2021 nyuma yo guhurira mu birori bisoza umwaka mu 2020, akaba ariho bamenyaniye bagatangira umubano wihariye, ariko baje kubishyira ku mugaragaro muri Mutarama 2022.

Uyu Bruna Biancardi w'imyaka 29 avuka mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil, akaba ari umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba umunyamideri, ndetse akaba yararangije muri kaminuza ya Anhembi Morumbi aho yize ibijyanye n'imideri.

Neymar na Bruna batandukanye bafitanye umwana umwe