Muri Brazil umugabo yararashwe ndetse arapfa ubwo harimo umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi wahuzaga Chelsea na Palmeiras ku wa Gatndatu.
Ibi byabereye hanze ya stade ya Palmeiras yitwa Allianz Stadium. Abafana ba Palmeiras bakwiye imishwaro ubwo babonaga ikipe yabo imaze gutsindwa igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y'iminota 30 yari yongeweho.
Uyu mukino waberaga kuri stade yitiriwe Mohamed Bin Zayed iri mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z'abarabu, ariko abafana ba Palmeiras ibihumbi bari bahuriye kuri stade yayo muri Brazil barimo bareba uwo mukino ku matereviziyo ya rutura.
Ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe cy'isi
Uwari ushinzwe ibikoresho(Kit manager) mu Amavubi yitabye Imana
Polisi yo muri Brazil yasohoye itangazo rigira riti:"Habayeho akavuyo n'imirwano mu bafana, byateje imvururu ndetse umugabo umwe yarashwe."
Umugabo umwe yafashwe ashinjwa urugomo ndetse polisi yakomeje ibikorwa byo gushaka abandi baba barabigizemo uruhare ngo bahanwe uko bikwiye.
Abafana benshi ba Palmeiras barebeye umukino hamwe muri Brazil(Image:Getty)