Don Jazzy avuga ko adashobora gutuma abahanzi afasha muri Marvin records bashyira hanze indirimbo ku munsi umwe na Asake cyangwa Wizkid, kuko we abibona nko kuba umuntu ashaka kwiyahura.
Kuri we avuga ko Asake na Wizkid ari abahanzi bari ku rwego rwo hejuru muri Nigeria ku buryo utajya kwiyahura ushyirira hanze indirimbo umunsi umwe nabo.
Avuga ko ubusanzwe abahanzi be bashyira hanze indirimbo ari ku wa gatatu, ku wa kane cyangwa ku wa gatanu, ariko iyo bamenye ko bishobora guhurirana na Wizkid cyangwa Asake bahita bahindura igihe.
Yagize ati "Iyo umuhanzi wange agiye gushyira hanze indirimbo cyangwa undi mushinga ari nko ku wa gatanu kandi na Wizkid cyangwa Asake bazasohora kuri uwo munsi, Mpita nimura uwo munsi kuko ntabwo tuba dushaka gushya."
Kugeza ubu iyi nzu ya Marvin records ibarizwamo Rema, Ayra Starr, John Drille, Crayon, Boy Spyce, Lifesize Teddy na Magixx.
