Ubusinzi bwa Tiwa Savage bwamuhaye igitekerezo cy'inyamibwa

Ubusinzi bwa Tiwa Savage bwamuhaye igitekerezo cy'inyamibwa

 May 14, 2024 - 09:52

Umuhanzikazi Tiwa Savage yahishuye igitekerezo cyo kwandika filime ye aherutse gushyira hanze yise ‘Water and Garri’ cyaje yibereye mu cyumba ke amaze kunywa inzoga nyinshi agasinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Nigeria, Tiwa Savage yahishuye ko ubwo yari amaze kunywa inzoga agasinda akigira mu cyumba ari bwo yaje kugira igitekerezo cyo kuba yakwandika filime, ndetse abibwiye itsinda rye, bumva ari kiza baramushyigikira.

Yagize ati “Iki gitekerezo nakigize ubwo nari ndi mu cyumba nasinze, hanyuma nza kugeza iki gitekerezo ku itsinda ryanjye ndetse ntibigeze batuma numva ari ubugoryi ndimo. Bambwiye ko ari igitekerezo kiza.”

Iyi akaba ari filime yibanda cyane ku nkuru y’umwana muto w’umukobwa watandukanye n’ababyeyi be, nyuma akaza kwiyemeza gutangira gushakisha iwabo ku ivuko.

Tiwa Savage nyuma y’uko amuritse ku mugaragaro iyi filime  ye ya mbere ku wa 10 Gicurasi 2024, yahise atangaza ko yatangiye no gukora ku yindi filime ye ya kabiri, ashimangira ko yamaze kwinjira mu mwuga wo gukina filime nk’uko yakuze ari inzozi ze.

Tiwa Savage yahishuye ko igitekerezo cyo kwandika filime ye, yakigize yasinze