Abo bashakashatsi bavuga ko iri tandukaniro rifitanye isano n’imiterere y'ubwonko bw'abagore n'uburyo bwabo bwo gutumanaho, aho usanga abagore bashoboye cyane kuvuga kandi bagasabana.
Si ibyo gusa kandi, kuko abo bashakashatsi bo basanze abagore bafite ingano nini rwa poroteyine yitwa "Foxp2" mu bwonko, izwi kandi ku izina rya "poroteyine y'ururimi" (language protein).
Kubera iyo mpamvu, biga kuvuga hakiri kare kurusha abagabo kandi bakavuga amagambo menshi ku rwego bisanga bavuze amagambo menshi kugeza ubwo barusha abagabo agera ku bihumbi 13.
