Ubushakashatsi: Abagore bakeneye gusinzira bihagije kurusha abagabo

Ubushakashatsi: Abagore bakeneye gusinzira bihagije kurusha abagabo

 Feb 4, 2025 - 01:24

Abashakashatsi bo mu kigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n'ibitotsi muri kaminuza ya Loughborough mu Bwongereza bavuga ko abagore bakeneye ibitotsi byinshi kurusha abagabo kuko ari na bo bakoresha ubwonko bwabo cyane ugereranyije n'abagabo.

Umwe mu bakora muri icyo kigo, Porofeseri Jim Horne avuga ko ubwonko bw'abagore bukoreshwa mu buryo butandukanye bityo bakaba baba bakeneye no gusinzira bihagije kurusha abagabo.

Uyu mushakashatsi avuga ko bagore bakunda gukora imirimo myinshi, bagakora ibintu byinshi icyarimwe kandi bakisanisha n'ibintu byose, ari na byo bituma bagakoresha ubwonko bwabo karemano kurusha abagabo.

Akomeza avuga ko ku bagore, gusinzira nabi bibaviramo ibyago byo kurwara stress, kwiyanga, kwiheba, no kurakara. Icyakora n'ubwo ari na ko bimeze ku bagabo, gusa ngo bo ibyago byo guhura n'ingaruka zo gupfubya ibitotse ni nke ugereranyije n'abagore.