Ubukwe bwa Diamond Platnumz na Zuchu ntibuvugwaho rumwe

Ubukwe bwa Diamond Platnumz na Zuchu ntibuvugwaho rumwe

 Jun 2, 2025 - 09:04

Ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y'i Burasirazuba muri rusange, urujijo ni rwose nyuma y'uko Diamond Platnumz atunguranye agashyira hanze amafoto agaragaza ko yakoze ubukwe na Zuchu mu ibanga rikomeye.

Diamond Platnumz akimara gushyira hanze amafoto n'amashusho ariko ntiyerure ngo avuga uwo bakoze ubukwe, mukanya nk'ako guhumbya nibwa Mama (Mama Dangote) yaje kwemeza ko umugore bakoranye ubukwe ari Zuchu bamaze igihe bakundana.

Ibi kandi byaje guherekezwa n'amafoto noneho Zuchu agaragara ko ari we wakoze ubukwe na Diamond, ndetse hagaragara n'amashusho Zuchu ubwe yemera ko bakoze ubukwe.

Ni ibintu byasamiwe hejuru ariko kandi bishyira abantu mu rujijo bibaza niba ari ubukwe bwa nyabwo koko, cyangwa se akaba ari amayeri bari gukoresha kugira ngo bavugwe mu rwego rwo guteguza indirimbo nshya igiye gusohoka.

Bitewe n'uko abantu bamaze kumenyera ko Diamond na Zuchu bakunda gukoresha urukundo rwabo nk'iturufu iyo bashaka kuvugwa cyangwa se hari umushinga bashaka gutwikira, nibyo byatumye kugeza n'ubu abantu batari kwemera ko ari ubukwe bwa nyabwo cyane ko batumva ukuntu umuntu nka Diamond yakora ubukwe ntihagire n'umwe urabukwa.

Mu minsi ishize ubwo Zuchu yari yatashye ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yabajijwe igihe we na Diamond nabo bazakorera ubukwe aryumaho avuga ko ntabyo azi kuko atazi igihe Diamond azamurongorera.

Nyuma gato nibwo yongeye kuvugisha benshi ubwo yajyaga kuri Instagram ye agasibaho izina rya label ya Wasafi, bigaragaza ko bafitanye ikibazo ku buryo yaba aguye kuyisohokamo ndetse hari ababihuje na Diamond bavuga ko ari we bashobora kuba bagiranye ikibazo.

Harmonize nyuma yo kubona ko Diamond yakoze ubukwe, yagiye kuri Instagram ye aha urw'amenyo Diamond Platnumz avuga ko yemeye gukora ubukwe na Zuchu kugira ngo agume muri Wasafi.

Ibi nabyo byatumye benshi bibaza niba Zuchu yari yasibye Wasafi kuri Instagram ye kugira ngo Diamond akunde yemere ko bakora ubukwe, cyane ko ari kenshi Diamond yagiye abitangaza ariko ntabishyire mu bikorwa.

Gusa ku rundi ruhande, ibyamamare bitandukanye muri Tanzania bikomeje gushimira Diamond na Zuchu ku bw'intambwe bateye ndetse babifuriza urugo rwiza.

Zuchu yemeje ko yakoze ubukwe na Diamond 

Biravugwa ko ubukwe bwa Diamond Platnumz na Zuchu bwaba ari igihuha