Tyrese Gibson arasaba Perezida Joe Biden imbabazi

Tyrese Gibson arasaba Perezida Joe Biden imbabazi

 Apr 1, 2024 - 17:07

Nyuma y'uko yari muri benshi baherutse kwikoma Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanamubwira nabi, umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Tyrese Gibson, arasaba imbabazi.

Tyrese Gibson arasaba imbabazi Perezida Joe Biden nyuma yo kumva nabi ubutumwa bwa Joe Biden ubwo yatangazaga ko tariki 31 Werurwe ari umunsi w’abatu bihinduje ibitsina.

Tyrese Gibson arasaba Perezida Joe Biden imbabazi 

Tyrese n'abandi benshi bari bemeje ko Biden yatangaje umunsi mukuru wa pasika nk’umunsi w’abantu bahinduje ibitsina (Transgender), icyakora ngo nta hantu bihuriye.

Umunsi w’abantu bahinduje ibitsina watangiye mu 2009 utangijwena Rachel Crandall Crocker, umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze Transgender Michigan.

Ni we washyizeho ko uyu munsi ugomba kwizihizwa  tariki 31 Werurwe buri mwaka, gusa byahinduye isura ubwo ejobundi kuri 39 z’ukwezi gushize Joe Biden yatangazaga ku mugaragaro ku ya 31 Werurwe 2024 uwo munsi uzizihizwa muri Amerika.

Joe Biden yikomwe na benshi bamushinja guhuza Pasika n'umunsi w'abahinduje ibitsina

Icyakora, ibyo byose bayatewe no kuba uwo munsi warahiririnye n’umunsi mukuru wa Pasika, umunsi ikomeye mu bakirisitu, benshi batemera ibyo bintu byo guhinduza ibitsina.