Ibi Tiwa Savage yabivugiye mu birori bya Unstoppable Africans, aho yavuze ko Afrobeats idashobora guhagarikwa (Afrobeats is unstoppable), ashimangira ko ibyo bamwe bavuga ko iri gusubira inyuma bidafite ishingiro.
Yavuze ko, ahubwo iyi njyana ikomeje kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bitaramo binini no ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ku isi.
Tiwa Savage yanagarutse ku ruhare rwa Afrobeats mu guhindura isura ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga, yibuka ko akiri umwana i Londres ababazwa no kuba Umunyafurika, ariko ubu yishimira isura nziza iyi njyana iri guha umugabane.
Yagize ati:“Afrobeats ni yo njyana iri gukura cyane ku isi. Twayubatse nta bufasha, nta miterere, nta n’imyizerere ifatika twari dufite kuva no mu bacu ubwabo mu ntangiriro."
“Nibuka nkiri i Londres ntishimiye kuba Umunyafurika, ariko ubu ndabikunda cyane kubera uko Afrobeats iri gukura. Hari igihe bavugaga ko izamara igihe gito ikunzwe hanyuma ikazima, ariko turacyahari.
Ubu tuba turuzuza sitade kandi indirimbo zacu ziri hejuru ku masantere mpuzamahanga.”
Uyu muhanzikazi yongeyeho ko nubwo Afrobeats idafite inkunga n’imiterere ihamye nk’izindi njyana, yageze kuri byinshi kandi ikomeje gutera imbere.
Yasoje avuga ko Abanyafurika bafite imbaraga zidasanzwe mu muziki n’umuco, ashimangira.
Yagize ati:“N’ubwo hari abashaka kuducecekesha, umuziki wacu ntaho ujya. Turi Abanyafurika kandi ntidushobora guhagarikwa.”
Ni mu gihe muri iyi myaka ishize, abahanzi bo muri Afurika by'umwihariko ABI muri Nigeria barimo Burna Boy, Wizkid, Davido, Rema na Asake bakomeje kwandika amateka mashya mu muziki w’isi, buzuza sitade z’i Burayi, Amerika na Asia, ndetse indirimbo zabo zikigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Tiwa Savage ntabwo yumva ukuntu abantu bapfobta Afrobeats
Tiwa Savage avuga ko atew ishema n'umuziki wa Afurika
