The Ben yasabye Pamela aranamukwa mu birori byagaragayemo ibyamamare byinshi bitarimo Meddy

The Ben yasabye Pamela aranamukwa mu birori byagaragayemo ibyamamare byinshi bitarimo Meddy

 Dec 15, 2023 - 19:39

Nyuma y'igihe abantu bategerezanyije amatsiko, The Ben yasezeranya na Pamela imbere y'amategeko, mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye bitaramo Meddy nk'uko byari byitezwe.

Umuhanzi The Ben, nyuma yo gusezerana n’umukunzi imbere y’amategeko, yasabye anakwa umukunzi we Iwicyeza Pamela bitegura kurushinga.

The Ben na Pamela basezeranye imbere y'amategeko

Ni ibirori byabereye mu busitani bwa Mlimani Julia buherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, ibirori byiza bititabiriwe n’umuhanzi Meddy nk’uko byari byitezwe.

The Ben yageze ahabereye ubukwe saa kenda z’igicamunsi, aho yari agaragiwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, Igor Mabano, n’umushoramari akaba n’inshuti magara ya The Ben, Jimmy, umuraperi K8 Kavuyo,  umuhanzi Christopher, OG The General, Intore Frank n’abandi. 

The Ben na Pamela bazasezerana imbere y'Imana mu cyumweru gitaha

Mu bindi byamamare byagaragaye muri ibi birori, barimo icyamamare muri gospel, Israel Mbonyi, umunyamakuru Anitha Pendo, David Bayingana, Muyoboke Alex, Noopja nyiri Country Records yakorewemo indirimbo The Ben yahimbiye Pamela, Uncle Austin, Sadate Munyakazi n’abandi.