Mu minsi yashize, umuhanzi w’Umunyarwanda, The Ben, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo izasohoka mbere y’ubukwe n’umukunzi we Pamela, gusa yari yirinze kuyivugaho ibintu byinshi, by’umwihariko ku bibazaga niba azaba ari indirimbo y’Imana, cyangwa se izaba ari indirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo.
The Ben imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo yageneye umukunzi we ayigeze kure
Icyakora, kuri ubu, amakuru ahari aravuga ko iyi ndirimbo The Ben yageneye umukunzi we, ari indirimbo izaba yuzuyemo amagambo meza y’icyomoro ku mitima y’abakundana, ari na yo ndirimbo nyine azaririmbira umukunzi we ku munsi w’ubukwe bwabo.
Kugeza ubu, harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo The Ben na Pamela bakore ubukwe, kuko bazasezerana imbere y’Imana muri Kigali Convention Center, tariki 23 z’uku kwezi.
The Ben na Pamela bazarushinga tariki 23 z'uku kwezi
Ni ibirori bizabanzirizwa n’umuhanga wo gusaba no gukwa, umuhango wo uzabera mu ihema riri imbere ya Intare Arena, i Rusororo, mu karere ka Gasabo tariki 15 z’uku kwezi.
