Swizz, wamamaye binyuze mu nzu ya muzika Ruff Ryders akorana na nyakwigendera DMX, yavuze ko ayo makuru ari “amagambo y’ibihuha n’ibinyoma abantu bakunda kwemera kurusha ukuri.
Aba bombi basezeranye ku wa 31 Nyakanga 2010 mu birori by’imbere mu muryango byabereye hafi y’inyanja ya Méditerranée, nyuma y’imyaka ibiri Alicia atandukanye n’umukunzi we wa kera Kerry Brothers Jr.
Mu ifoto yashyizwe kuri Instagram na The Shade Room yerekana abo bombi bari mu biruhuko byo kwizihiza imyaka 15 y’ubukwe bwabo, nyuma Swizz ayikurikiza ubutumwa mu gice cy’ibitekerezo.
Yagize ati:“Buri wese yari azi ko twatandukanye uretse twebwe ubwacu. Twabimenye turi mu biruhuko byo kwizihiza imyaka 15 y’ubukwe. Abantu bakunda kwemera ibihuha n’ibinyoma kuko bababaye. Ibyo ntitubyitayeho ibyo! Umugisha mwinshi.”
Ibihuha byatangiye gukwirakwira mu mpera za Nyakanga ubwo umuYouTuber witwa Misstee yatangazaga ko Swizz yaba yaraciye inyuma urugo rwe, bikavugwa ko Alicia yafashe icyemezo cyo gusaba gatanya.
Iyo nkuru yarushijeho gukwirakwizwa n’ikiganiro The Rickey Smiley Show cyayikoresheje mu gice cyacyo Gary With Da Tea.
Swizz Beatz, wakoze indirimbo ya Beyoncé Upgrade U (2006), mbere yari yarashakanye n’umuririmbyikazi Mashonda kuva mu 2004 kugeza batandukanye, bakaba barabyaranye umwana umwe witwa Kassem Dean ubu ufite imyaka 18.
Uretse uwo, Swizz afite abandi bana barimo Prince Nasir w’imyaka 24 yabyaranye na Nicole Levy, n’umukobwa witwa Nicole w’imyaka 17 yabyaranye na Jahna Sebastian.
Ku ruhande rwa Alicia Keys, wegukanye ibihembo bya Grammy 17, afitanye na Swizz abana babiri: Egypt w’imyaka 14 na Genesis w’imyaka 10.
Mashonda, wahoze ari umugore wa Swizz, na we yigeze kwamamara mu muziki cyane cyane mu ndirimbo yakoranye na Cassidy yitwa Get No Better (2004) ndetse n’umuzingo we wa mbere January Joy (2005) watunganyijwe na Swizz Beatz, Kanye West na Raphael Saadiq.
Swizz Beatz yanyomoje ibihuha byo gutandukana na Alicia Keys
Swizz Beatz na Alicia Keys babyaranye abana babiri
