Spice Diana yahishuye igihuha cyamuvuzweho bikamukomeretsa

Spice Diana yahishuye igihuha cyamuvuzweho bikamukomeretsa

 Jan 6, 2025 - 15:41

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yasangije abafana be inkuru mpimbano yigeze kuvugwaho y’ubwicanyi, agaragaza uburyo byamukomerekeje cyane ku buryo n’ubu bikimukurikirana.

Uyu muhanzikazi ukunda kugaruka mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avugwaho inkuru nziza n’imbi, yahishuye ko kubeshyerwa ko yishe umuntu ari cyo kintu cyamukomerekeje mu nkuru zose zamuvuzweho kuva yatangira kuvugwa mu myidagaduro kugeza n’ubu.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko mu myaka ibiri ishize, hari umurambo w’umufana we watoraguwe yapfiriye hafi y’urugo rwe yakorewe iyicarubozo. Ibi byatumye abantu ku mbuga nkoranyambaga bashinja Spice Diana ko yagize uruhare mu rupfu rw’uyu mufana we.

Ni ibintu byamutwaye imbaraga yisobanura ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’uwo muntu, agaragaza ko uretse kuba yarapfiriye hafi y’urugo rwe, nta kindi kimenyetso kigaragaza ko ari we wamwishe nk’uko yabishinjwaga.

Icyakora nubwo byaje gutuza abantu ntibakomeze kumujagaraza, Spice avuga ko nubwo byari ibihuha ariko byamukomerekeje mu buryo bw’amarangamutima, bimwangiza mu buryo bw’imitekerereze ndetse bisiga icyasha isura ye. 

Avuga ko uwakwirakwije ibyo bihuha ari uwashakaga kumushyira hasi, ndetse no gusiga icyasha izina rye. Ahamya ko kugeza n’ubu izo nkuru zimugaruka mu mutwe kenshi ndetse rimwe na rimwe bikamutera isoni zo guhagarara mu ruhame.