Sosiyete ya Apple igiye kwisunga Samsung ku bijyanye na camera za terefone za iPhone

Sosiyete ya Apple igiye kwisunga Samsung ku bijyanye na camera za terefone za iPhone

 Jan 11, 2025 - 11:59

Sosiyete ikora ibikoresho by'itumanaho, Apple isanzwe ikora terefone zo mu bwoko bwa iPhone yatangaje ko igiye kwisunga Samsung basa nk'aho ari abakeba, ikabafasha gukora camera bazajya bifashisha kuri terefone zabo zizasohoka mu minsi iri imbere.

Sosiyete ikora ibikoresho by’itumanaho yitwa Apple, bivugwa ko yiteguye gukoresha kamera za Samsung muri terefone za iPhone zigiye kuza.

Mu rwego rwo kwitegura iki gikorwa Samsung igiye gutangira gukora sensor nshya, ifite ibushobozi bwo gukorana na terefone za Iphone, icyakora kugeza ubu Apple ikomeje gukorana na Exmor RS ya sosiyete yitwa Sony.

Iyo Sensor nshya ya Samsung izazana impinduka kuri kamera za terefone za iPhone zirimo no kongerera camera ubushobozi bwo gukusanya urumuri no koroshya ikoreshwa ryayo.

Terefone zizatangira gukoresha sensor nshya ni verisiyo ya iPhone 18, uteganyijwe gusohoka mu 2026. Uretse kuba Apple ishaka gukoresha camera za Samsung, na zimwe muri terefone zayo zikoresha indahuzo( charger ) zimwe n’iza Samsung.