Sheilah Gashumba ukunze kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'ibitekerezo atanga nta guca ku ruhande, yongeye kurikoroza avuga ko adashobora kongera gukundana n'umugabo ukoresha Snapchat.
Kuri we avuga ko abasore babaswe no gukoresha Snapchat abona batavamo abagabo bahamye. Ashimangira ko abayikoresha bose iyo bigeze mu rukundo rufite intego, batangira gukinisha abakobwa.
Ahamya ko atazongera na rimwe gukundana n'umusore uyikoresha, kabone n'ubwo yaba atunze 'Application' yayo ariko atayikoresha.
Ati "Umugabo wese ufite Snapchat ntabwo ari umugabo wa nyawe. Ntabwo nshobora guteretana n'umugabo unatunze 'App' yayo ukundi."
Ibi byose yabivugaga ashingiye ku kuba uru rubuga rwaragiye rugira uruhare mu gutandukana n'abasore bakundanye mu bihe byahise, bituma yiyemeza kutazongera gukundana n'abayokoresha.
Iki gitekerezo yagitanze nyuma y'amashusho yakomeje kuzenguruka ku rubuga rwa TikTok, bavuga ko abagabo bakoresha Snapchat ari indaya baba bashaka kwiyoberanya ku bakobwa.
Iki gitekerezo cya Sheilah cyatumye igitsina gabo kimwibasira, bavuga ko ibyo yavuze bidakwiye kuko umuntu ashobora kuyikoresha mu buryo bw'ubucuruzi (kwamamaza), Kandi ko nta gitsina runaka yagenewe.
Bamwibukije ko kandi nubwo arwanya ko abagabo bayikoresha, nawe ubwe yabaswe nayo aho usanga ahora ashyiraho ibikorwa bye bya buri munsi ndetse n'ubuzima abayeho.

