Se wa Liam Payne yajyanwe mu nkiko

Se wa Liam Payne yajyanwe mu nkiko

 Jan 16, 2025 - 21:11

Umunyemari Geoff Payne akaba n'umubyeyi wa nyakwigendera Liam Payne, yajyanwe mu nkiko n'uwahoze ari inshuti magara ya Payne amushinja kumuharabika.

Nk'uko ikinyamakuru Page Six kibitangaza, uyu wahoze ari inshuti magara ya Liam Payne witwa Roger Nores yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Florida, ashinja Geoff kumuharabika amushinja ubwicanyi.

Uyu Roger yavuze ko Geoff yatanze ikirego avuga ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwana we, abikwirakwiza mu itangazamakuru nyamara bitari ukuri ndetse harimo amakosa menshi.

Mu kirego uyu Geoff yari yatanze, yavuze ko Rores ari we witaga kuri Liam ubwo yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, ariko nyuma Rores aza kumutera umugongo avuga ko nta nshingano yahawe n'amategeko zo kumwitaho.

Mu kirego Rores yatanze we yavuze ko Papa we yagombaga guhita atangira kuvugana n'umuhungu we ndetse akamuba hafi akoresheje telephone, mudasobwa cyangwa akajya abinyuza ku wari umurinzi wa Liam.

Yavuze ko kandi muri Nzeri 2024 mbere y'uko Liam yitaba Imana, yasabye Geoff ko yafata indege akava mu Bwongereza akaza muri Wellington FL aho Liam yari atuye kugira ngo amukurikirane, ariko icyo gihe yarabyanze.