Mu buhamya bwe, Derulo yabwiye urukiko ko Spatola nta ruhare yagize mu guhanga iyi ndirimbo, ashimangira ko yamuhaye akazi nk’umucuranzi usanzwe mu gihe cy’amasaha atatu ubwo yakorwaga muri Mata 2020.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Rolling Stone avugako Nubwo Spatola yari yabwiye urukiko mbere ko Derulo ari we wamuhamagaye amusaba ko bafatanya kwandika iyi ndirimbo, Derulo we yahakanye ibi yivuye inyuma,kuko yavuze ko yamenye Spatola nyuma yo kuyandika, kandi ko iyo aba ashaka umuntu bafatanya kwandika, yari guhitamo uwo asanzwe azi.
Yagize ati: “Ntabwo nari muzi kuko sinari narigeze numva ibyo yakoze, kuki nari kumusaba ko dufatanya gukora indirimbo? Ibyo nta shingiro bifite.”
Derulo yemeye ko Spatola yacuranze neza gitari muri iyi ndirimbo, ariko ashimangira ko ibyo yakoze byose yabikoraga akurikije amabwiriza yamuhaga. Yavuze ko Spatola yaje muri iyi ndirimbo nubundi yaramaze gukundwa cyane ku isi, bityo ko nta mpamvu yari kugira yo kuyihindura cyane yari ihari.
Ku rundi ruhande, umwunganizi wa Spatola yanenze amagambo ya Derulo, avuga ko uyu muhanzi atakagombye kuriganya umukiriya we,kuko ibyo asobanura uko byakozwe bidafite ahantu nahato bihurira n’ukuri.
Ibi byatumye uru rubanza rukomeza gukurikiranwa cyane, aho hitezwe kureba niba koko Spatola yaragize uruhare mu ihangwa ry’iyi ndirimbo cyangwa niba yari umukozi usanzwe wahawe akazi ko gucuranga gusa.


NIYOMUKIZA Gratien
