Solomon Sekayi Kyagulanyi Nyanzi umuhungu wa Bob Wine, ari mu byishimo byinshi nyuma yo gutsindira umudari wa Bronze akuye mu mujyi wa Dubai.
Ni amarushanwa yo kwiruka muri 200m aho yabashije kwitwara neza bimuhesha amahirwe yo kwegukana umudari wa Bronze.
Mu rwego rwo kwitegura aya marushanwa, Solomon Sekayi Kyagulanyi byamenyekanye ko yamaze igihe yitoreza mu musenyi wa Magere kugira ngo azabashe kwitwara neza muri aya marushanwa.
Ibi bihembo byateguwe na Dubai and Abu Dhabi sports council mu rwego rwo guteza imbere sports.
Solomon Sekayi Kyagulanyi aherutse guhagarika amashuri ye kuri St. Mary’s College – Kisubi (SMACK) kuko yafashwe arimo anywa itabi kandi ataryemerewe.
Solomon Sekayi Kyagulanyi ni umwana w'imfura wa Bobi Wine naBarbie Itunto Kyagulanyi.