Ruben Amorim yongeye gushimangira ko afite ikizere ko Bruno Fernandes azaguma muri Manchester United

Ruben Amorim yongeye gushimangira ko afite ikizere ko Bruno Fernandes azaguma muri Manchester United

 May 30, 2025 - 18:45

Nubwo inkuru nyinshi zikomeje kwerekeza Bruno Fernandes muri Al Hilal yo muri Saudi Arabia, umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko afite icyizere ko uyu kapiteni we, azaguma muri iyi kipe nubwo adafite amakuru yizewe ku by’ahazaza he.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Amorim yavuze ko Fernandes agaragaza ubushake bwo gukomeza gukinira United, nubwo hari amakipe menshi amwifuza.

Yagize ati:“Ntabwo nakemeza neza ko azahaguma, ariko sintekereza ko azagenda. Uko mbibona, yifuza kuguma aha. Arimo kwanga byinshi andi makipe arimo kumuha. Ntekereza ko ikipe ishobora kubona amafaranga mu bundi buryo, aho kugurisha Bruno.”

Amorim yakomeje avuga ko ibiganiro agirana n’uyu mukinnyi bimuha icyizere ko agifite ubushake bwo gukomeza urugendo muri United.

Yagize ati:“Iyo uvuganye n’umuntu, hari ikintu uba wumva mu byo avuga. Kugeza ubu, buri gihe uko tuvuganye numva ashaka kugumana natwe. Azi neza ibyo turi gukora, kandi biragaragara ko bimushishikaje. Ariko na none, mu mupira w’amaguru, ntacyo ushobora kwemeza 100% kitaraba.”

Bruno Fernandes, w’imyaka 30, amaze kuba inkingi ya mwamba mu ikipe ya Manchester United, aho yagiye agaragaza uruhare rufatika mu mikino myinshi. Gusa ibihuha ku bijyanye n’ahazaza he birakomeje, cyane cyane mu gihe cy’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigiye gutangira.

Ikipe ya Al Hilal irashaka gukuba gatatu umushahara wa Bruno Fernandes 

Al Hilal irifuza guha Manchester United miliyoni 100 z'amayero kuri Bruno Fernandes