Ngiye gupfira PSG - Sergio Ramos nta mbabazi na nke afitiye Real Madrid batomboye

Ngiye gupfira PSG - Sergio Ramos nta mbabazi na nke afitiye Real Madrid batomboye

 Dec 14, 2021 - 15:33

Sergio Ramos kuba yarahawe byose na Real Madrid ngo ntibizamubuza kurwanira PSG ku mukino bazahuramo n'iyi kipe muri UEFA champions league.

Nyuma y'uko UEFA ikoze tombora ya kabiri ya kimwe cya munani cya Champions league, PSG yari yatomboye Manchester United yisanze izakina na Real Madrid.

Myugariro Sergio Ramos mu mpeshyi ishize nibwo aherutse kuva muri iyi kipe ya Real Madrid yerekeza muri PSG yo mu Bufaransa.

Uyu myugariro yabajijwe uko abyakiriye kuba agiye gukina ahanganye n'ikipe ye y'ibihe byose nawe asubiza atarya indimi ko yiteguye gupfira PSG ahanganye na Real Madrid.

Sergio Ramos yagize ati:"Muzi urukundo nkunda Real Madrid. Ubu noneho ikigezweho ni uko ngiye kurwana kuri PSG, nzakora ibishoboka byose. Ni ikipe impa byose.Ngiye gupfira PSG.

Sergio Ramos yavuye mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi ishize yerekeza muri Paris Saint-Germain ari gukinira ubu.

Ramos yatangaje ko atigeze ava muri Real Madrid kuko yari yagabanyirijwe umushahara ahubwo ko yavuyemo kuko bamuhaga amasezerano y'umwaka umwe mu gihe yashakaga imyaka ibiri.

Ntiyatangiye neza umwaka w'imikino muri iyi kipe ye nshya kubera ibibazo by'imvune ariko ubu akaba yaratangiye kugaruka mu kibuga.

Sergio Ramos yatwaye ibikombe byinshi muri Real Madrid(Image:Marca)

Sergio Ramos ubu ari muri PSG(Image:Sport)