Rihanna yaririmbiye arenga miliyari 6Rwf mu bukwe bwitabiriwe n'abarimo Bill Gates

Rihanna yaririmbiye arenga miliyari 6Rwf mu bukwe bwitabiriwe n'abarimo Bill Gates

 Mar 2, 2024 - 12:29

Nyuma y'umwaka urenga Rihanna atagaragara ku rubyiniro, yaririmbye mu bukwe bw'umugwizatunga wo mu Buhinde ahabwa arenga miliyari 6 z'amanyarwanda, ubukwe bwitabiriwe n'abaherwe barimo Bill Gates na Mark Zuckerberg.

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2024, nibwo umuhanzikazi Rihanna yaririmbye mu bukwe bw'abanyamamiliyari mu gihugu cy'u Buhinde. Ibirori byaraye bibaye, ni bimwe mu by'uruhererekane byo kwishimira ubukwe bwa Anant Ambani umuhungu muto w’umuherwe akaba n'umunyenganda w’Umuhinde Mukesh Ambani, n’umugeni we, Radhika Merchant.

Ibinyamakuru bitandukanye biri kwandika ko uyu muhanzikazi ukunzwe mu njyana ya pop yaba yahawe akayabo ka miliyoni 6 z’amadolari, aho aya arenga miliyari 6Frw kugira ngo aririmbe muri ibyo biroro.

Anant Ambani  n’umugeni we  Radhika Merchant.

Ubu ni ubukwe bw'abanyemari, dore ko bwitabiriwe ni ibindi bikomerezwa bitandukanye byo Isi birimo: Bill Gates, Mark Zuckerberg n'umugore we Priscilla Priscilla Chanand, Ivanka Trump umukobwa wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse n'abandi.

Rihanna, akaba yaherukaga kugaragara ku rubyiniro mu ntangiriro za 2023, mu birori bya Super Bowl aho bitekerezwa ko yahawe ari hejuru y'amadorari 1000.Icyakora hari ahandi bavuga iyi Super atigeze ahabwa amafaranga.

Mukesh Ambani uyu muherwe wamuhaye miliyari 6 Rwf, akaba ari ku mwanya 10 mu batunze akayobo, dore ko yibitseho miliyari 116 nk'uko bigaragazwa na Forbes magazine.

Mukesh Ambani yakoreye ubukwe umukobwa we mu 2018 bwataye arenga Miliyoni 100 z'amadorari, aho byemezwa ko ubu ari bwo bukwe bwahenze kuruta ubundi bwose ku Isi. Icyo gihe, umuhanzikazi Beyonce niwe wari waririmbye muri ibyo birori.

Rihanna yongeye kugaragara ku rubyiniro  nyuma y'umwaka atagaragara