Nyuma yo kuyohereza Abanyarwanda umwaka ushize, @RifiEntertainment basanzwe abategura ibirori byo kumurika imideli no kubyina, bagaruye cya gitaramo bita “Rifi Dance and Fashion”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Ni muri urwo rwego RiFi Entertainment ikomeje gushyira igorora bazitabira icyo gitaramo cya RiFi Dance and Fashion Show, aho yashyizeho ibihembo ku bazacyitabira.
RiFi Entertainment yateguye ibihembo ku bazitabira igitaramo
Umuyobozi wa RiFi Entertainment, Ri Kon yabwiye Thechoicelive ko bateguye ibihembo ku bantu babiri bazaba bambaye neza kurusha abandi muri icyo gitaramo, ndetse n’abantu babiri bazagira ifoto nziza kurusha abandi.
Ni igitaramo kandi kizagaragaramo udushya dutandukanye, aho abamurika imideli bahurira ku rubyiniro n’ababyinnyi, ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda, ndetse n’abazakitabira bakazabasha guhura n’ibyamamare bikomye mu myidagaduro hano iwacu.
Ibirori bya Rifi Dance and Fashion Show biteganyijwe tariki 21 Ukuboza uyu mwaka, bikazabera kuri Olympic hotel, Kimironko.
Ni igitaramo kizaba kirimo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda
RiFi Entertainment Ltd ubusanzwe ibarizwamo ibice bitatu, igice cya RiFi Models Management kirimo abamurikamideli b’ingeri zitandukanye, RiFi Dances ibarizwamo ababyinnyi babigize umwuga, ndetse na RiFi Protocol & Services ifasha abantu mu bitaramo bigiye bitandukanye.
Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo n'umwihariko wuko hazamurikwamo igitabo cyitwa “INZITANE z’ Umuryango” cyanditswe n'umuhanga mu kwandika ibitabo Francois RUGEMA.
Ni ibirori kandi bitazaba bigoye kubyitabira, kuko ahasanzwe ari ibihuha 5, VIP ibihumbi 10, mu gihe ameza y’abantu 6 ari ibihumbi 150 by’amanyarwanda, hakubiyemo icyo kurya n’icyo kunywa.
