PNL28:Aba-Rayon baciye bugufi imbere ya Gorilla FC bayikomera amashyi, Kiyovu ikomeza ibyishimo

PNL28:Aba-Rayon baciye bugufi imbere ya Gorilla FC bayikomera amashyi, Kiyovu ikomeza ibyishimo

 May 7, 2023 - 09:58

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona, abafana bayo bakomera amashyi ababatsinze.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo umukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports wari utangiye, ulaba wari uyobowe n'umusifuzi Ishimwe Claude.

Mu gihe hari hasigaye imikino itatu gusa ngo shampiyona y'umwaka 2022-2023 irangiye, byari byitezwe ko yaba Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC zirakora ibishoboka byose zikabona amanota kuko iyari gukora ikosa byasaga nko kwikura ku gikombe.

Abakinnyi Haringingo Francis wa Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Gatera Mussa wa Gorilla FC yabanje mu kibuga

Abasore ba Rayon Sports binjiye mu mukino bagaragaza ko banyotewe cyane intsinzi kuri uyu munsi, byaje no gutuma Musa Essenu afungura amazamu ku munota wa kenda gusa bitewe n'amakosa yabaye mu bwugarizi bwa Gorilla FC.

Ibi byatumye benshi batekereza ko umukino Rayon Sports yawusoje byongeyeho ko na perezida wa Gorilla FC ariwe Hadji bizwi ko ari umukunzi wa Rayon Sports mu myaka myinshi ishize.

Gorilla FC yakomeje gukina umukino wo guhererekanya nk'uko isanzwe ibigenza, maze ku munota wa 32 ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Iradukunda Simeon, nyuma y'iminota itandatu gusa Twizerimana Onesme atsinda igitego cya kabiri cya Gorilla FC.

Gorilla FC yasoje igice cya mbere iyoboye

Aha byari bitangiye kuba bibi ku ruhande rwa Rayon Sports dore ko usibye kuba Gorilla FC yari iyoboye, abasore b'iyi kipe banakinaga neza kurusha abasore ba Rayon Sports byatumye bajya no kuruhuka bakiyoboye.

Bavuye kuruhuka, abasore ba Gorilla FC barekera Rayon Sports umupira irahererekanya, bakajya bataka banyujije mu mipira yatakazwaga n'abasore ba Haringingo Francis.

Ku munota wa wa 66 nibwo abasore ba Gorilla FC bazamukanye umupira biruka cyane baza gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Iradukunda Simeon, abakunzi ba Rayon Sports bahita babona ko uyu munsi bigoye.

Nyuma y'iki gitego umukino wafungutse Rayon Sports ikomeza kwataka ari nako ihusha uburyo imbere y'izamu, ariko Gorilla FC nayo yakwataka ikarema uburyo buteye ubwoba imbere y'izamu. Amakipr yombi yakomeje kwatakana, ariko iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetse.

Rayon Sports yatakaje amanota imbere ya Gorilla FC

Ubwo umukino wari urangiye, abafana ba Rayon Sports bari ku gice kidatwikiriye kiba kirimo abahuriga bavugiye rimwe bahamagara abakinnyi ba Gorilla FC barabegera ubundi babakomera amashyi.

Ni mu gihe kandi andi makipe ahanganiye na Rayon Sports Igikombe cya shampiyona yari yagiriye ingendo mu ntara, ndetse yose akaba yanabyitwayemo neza.

APR FC yagiye gutsindira ikipe ya Espoir FC iwayo ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 10, na Kwitonda Allain Bacca watsinze ku munota wa 2, mu gihe Espoir yatsindiwe n'umugande Joseph Janjali ku munota wa 64.

Ikipe ya Kiyovu nayo yagiye gutsindira ikipe ya Musanze FC iwayo igitego kimwe cyatsinzwe na Nshimiyimana Ismael Pitchou wagitsinze kh munota wa mbere kikaba ari nacyo gisoza umukino.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze

APR FC yakuye amanota i Rusizi

Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde