Perezida Samia Suluhu Hassan yasabye ko hakongerwa igihe cyo gutabara muri Kariakao

Perezida Samia Suluhu Hassan yasabye ko hakongerwa igihe cyo gutabara muri Kariakao

 Nov 19, 2024 - 11:14

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yasabye Minisitiri w'Intebe ko yakongera amasaha 24 ku gihe ibikorwa by'ubutabazi muri Kariakao byagombaga kumara.

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yasabye Minisitiri w’intebe Tanzania Hon. Kassim Majaliwa kongera amasaha 24 yo gutabara mu abaguye mu nyubako yaguye mu gace ka Kariakoo muri Dar es Salaam.

Perezida Dr. Samia yatanze aya mabwiriza ubwo yavuganaga kuri terefone na Hon. Majaliwa ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.

Icyo gihe yagize ati:“Bwana Minisitiri w’intebe, nzi ko gahunda yo gutabara ifite igihe cyihariye cy’amasaha 72 bikarangira. Njye ku giti cyanjye ndizera ko Imana ashobora gukora ibitangaza kandi ikabasha gukiza abandi bavandimwe bacu bagifatiwe mu nyubako. Ndagusaba amabwiriza yo kudahagarika imyitozo yo gutabara no kongera amasaha 24 yo kurwanira abavandimwe bacu twizera ko bakiriho.

Ku ngabo zacu zose ndetse n’abaturage bose barwanira kurokora ubuzima bw’abavandimwe bacu muri ibyo bikorwa, ndabasaba ko mwabasuhuza kandi mukababwira ko mbashimira cyane. Bagaragaje indangagaciro zikomeye, gukunda igihugu cyabo ndetse n’urwego rwo hejuru mu byo bakora, rero ndabashishikariza kandi mbatera imbaraga zo gukomeza kurwanira abavandimwe bacu kuko muri intwari z’igihugu cyacu.”

Perezida Dr. Samia kandi yasabye Imana kubarinda no kubaha imbaraga igihe cyose bakora izo nshingano zikomeye kandi zo gukunda igihugu.

Perezida Dr. Samia yasoje asaba abenegihugu, abavandimwe n’inshuti gukomeza kwihangana kandi nk’igihugu gukomeza gusengera abavandimwe ndetse n’ingabo kugira ngo bashobore kugera ku ntsinzi muri icyo gikorwa cyo gutabara barimo.