Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma.
Perezida Kagame yabwiye abarahiriye kujya muri Guverinoma ko abatabashije guhabwa inshingano atari uko birukanwe, ko igihe cyabo kizagera bagahabwa imirimo mishya.
Ati “Ibi nabyita guhindurirwa imirimo, abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabyo nikigera, imirimo izamenyekana.”
Perezida Kagame yavuze ko manda nshya itangiye ikwiye kuba iyo kureba inyuma, hagatekerezwa ku byakozwe neza n’ibitarakozwe ngo habeho kubikosora.
Yongeye kwibutsa abayobozi kureka guta umwanya munini mu nama zituma batuzuza inshingano zabo.
Ati “Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa. Niba usanze ari ngombwa wishyire mu mutwe ko ibintu bikurikiranye gutya, kandi wishyiremo ko itagomba kurenza iminota 30 cyangwa isaha. Naho inama mukora mugahera mu gitondo.”
Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange kwita ku buzima bwabo kuko ari byo bifasha mu kuzuza neza inshingano zabo.
Ati “Ariko muri ibyo byose munamenye no kwireberera, kugira ubuzima bwiza, kurya neza, gukora imyitozo, kunywa gake, ukifata neza, umuryango wawe, iyo bigenze neza, ni uko tumera dukora neza. N’ibi byo guhora, ngo kuki byagenze gutya, nabyo byagabanyuka.”
