Kuri uyu Gatanu Perezida Kagame yatangije umuhango wo gufungura Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku modoka, FIA, ubera muri Kigali Convention Centre.
Muri iyi Nteko Rusange, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda banyuzwe no guha ikaze abitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIA n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyikirwa mu gusiganwa mu modoka ku Isi.
Yavuze ko u Rwanda ruri mu rugendo rwo guteza imbere umukino w’imodoka, kandi ko bishimiye gukorana n'uruganda rukora imodoka ya Cross Car.
Ati “Mu Rwanda twishimiye ko turi gukorana bya hafi na federasiyo mu gushyiraho uruganda rukora imodoka y’amasiganwa ya "Cross Car". Binyuze ku gitekerezo cyatanzwe na FIA, abanyeshuri bo muri IPRC Kigali bakoze imodoka ya mbere yo muri ubwo bwoko.’’
Perezida Kagame yavuze ko siporo itagarukira ku kubaka ibikorwaremezo gusa ahubwo binajyana no guteza imbere impano zitandukanye.
Ati “Mu Rwanda twashoye imari muri siporo n’ibikorwaremezo. BK Arena aho imikino ya nyuma ya BAL yabereye ndetse na Stade Amahoro iheruka kuvugururwa na Zaria Court iri kubakwa na Masai Ujiri ni ing


perezida Kagame yagatangije Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku modoka, FIA,
