Jose Mourinho yatanze igisubizo gitangaje abajijwe inama yagira umutoza mushya wa Manchester United

Jose Mourinho yatanze igisubizo gitangaje abajijwe inama yagira umutoza mushya wa Manchester United

 Apr 28, 2022 - 07:29

Jose Mourinho yatunguye abatari bake ku gisubizo yatanze ubwo yabazwaga inama yagira Erik Ten Hag ugiye gutoza ikipe nawe yigeze gutozaho mu Bwongereza.

Manchester United iherutse kwemeza ko umuhorandi Erik Ten Hag utoza Ajax Amsterdam ariwe uzaba umutoza wayo mu mwaka utaha w'imikino, akaba afite akazi ko kugarura iyi kipe mu bihe byiza yahozemo mu myaka yaahize.

Jose Mourinho watoje Manchester United imyaka ibiri n'igice, kuri uyu munsi araba ari mu Bwongereza aho ikipe ye ya AS Roma iraza kuba ihanganye na Leicester City muri kimwe cya kabiri cya Europa Conference league.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ategura uyu mukino, Jose Mourinho yabajijwe niba hari inama afite yaha umutoza ugiye gutoza ikipe yahoze ari iye.

Mourinho yagize ati:"Ubivuze neza. Ni iyahoze ari ikipe yange. Oya, nta nama mfite, oya."

Jose Mourinho yageze muri Manchester United mu 2016 ayivamo mu 2018, nyuma y'uko yari amaze gutsinda imikino 7 gusa mu mikino 17 ya shampiyona yari imaze gukinwa.

Muri icyo gihe Mourinho yahamaze yabashije gutwaramo ibikombe bitatu birimo na Europa league, ndetse kuva yahava iyi kipe nta kindi gikombe irabasha gukoraho.

Mourinho niwe uheruka gutwara igikombe muri Manchester United(Net-photo)

Erik Ten Hag agiye gufata iyi kipe iri mu bihe bibi cyane dore ko kugeza ubu nta n'uwizeye ko iyi kipe izabona itike yo gukina Europa league, dore ko itsinzwe na Chelsea kuri uyu wa Kane ishobora kwisanga West Ham United yayifatanye umwanya wa gatandatu.