Perezida Biden ahanze amaso uruzakanirwa umwana we

Perezida Biden ahanze amaso uruzakanirwa umwana we

 Jun 12, 2024 - 05:09

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yatangaje ko yiteguye kwakira imyanzuro y'urukiko rwahamije umuhungu we Hunter Biden ibyaha bishobora kumugeze muri gereza imyaka 25.

Kuri uyu wa Kabiri Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwahamije umuhungu wa Perezida w'iki gihugu Joe Biden, Hunter Biden, ibyaha bitatu bifitanye isano no kuba yarishe ibwiriza ribuza uwabaswe n'ibiyobyabwenge kugura imbunda.

Iyi mbunda Hunter yaguze, ikaba ari iyo mu bwoko bwa 'Revolver' aho yayiguze mu 2018 mu gace ka Delaware, ariko ubwo yuzuzaga inyemezabwishyu yabeshye ko adakoresha ikiyobyabwenge cya cocaine kandi ahubwo yarabaye imbata.

Ibinyamakuru birimo NBC News bitarangaza ko ibyaha bibiri bifitanye isano no kuba yarabeshye ko atagikoresha ibiyobyabwenge, ikindi kikaba icyo gutunga imbunda mu gihe yakoreshaga umuti utemewe n'amategeko.

Ibyaha Hunter ashinjwa, bihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 n'izahabu ya 750.000$, icyakora, ashobora koroherezwa kubera ko ari ubwa mbere ahamijwe ibi byaha. Urukiko rwasobanuye ko azafungwa nyuma y'iminsi 120 urubanza rwe rusomwe.

Perezida Biden yavuze ko yiteguye kwakira imyanzuro y'urukiko akemeza ko aterwa ishema n'umuhungu we. Icyakora abasesengura Politike yo muri Amerika, baravuga ko ibi byaha bishobora kugira ingaruka ku itorwa rya se mu matora y'Umukuru w'Igihugu ategerejwe mu mpera z'umwaka.

Umuhungu wa Joe Biden, yahamijwe ibyaha n'Urukiko