Paulah Kajala yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga 

Paulah Kajala yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga 

 Oct 12, 2025 - 20:33

Umunyamideli akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, Paulah Kajala, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwateje bugatera benshi urujijo.

Paulah, uzwi kandi nk’umukunzi ndetse na nyina w’umwana w’umuhanzi Marioo, yanditse amagambo avuga ati:“Aho kujya mu rukundo n'umuhanzi nabireka, ikiza nakundana n'umuhinzi.”

Ubutumwa bwe bwatumye benshi bibaza niba yaba afite ibibazo mu mubano we na Marioo, cyangwa se niba ari uburyo bwo gushaka kuvugwa bitewe n’uko Marioo yari amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Njonzi".

Bamwe mu bafana bavuga ko bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi, mu gihe abandi bo babifashe nk’uburyo busanzwe bwo gukurura amarangamutima n'ibitekerezo bijyanye n’ibihangano bishya.

Kugeza ubu, ntawe muri bombi uragira icyo atangaza ku by’aya magambo ya Paulah Kajala, gusa abakunzi babo bakomeje gutegereza niba koko hari ibitandukanye mu rukundo rwabo cyangwa ari uburyo bwo gukora amayero asanzwe yo kwamamaza ibikorwa bya muzika.

Paula Kajala yashyize benshi mu rujijo

Paula Kajala afitanye umwana na Marioo