Paris Jackson yatangaje ko habuze gato ngo itabi rimwivugane

Paris Jackson yatangaje ko habuze gato ngo itabi rimwivugane

 Nov 12, 2025 - 21:17

Umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson, Paris Jackson, yatangaje inkuru ibabaje ku buzima bwe bwite, yatewe no kubatwa n'itabi mu myaka yashize.

Paris, ubu ufite imyaka 27, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 20, ibiyobyabwenge byasenye ibice by’imbere mu zuru rye bikaremamo umwobo ukomeye. Yavuze ko uwo mwobo ari munini cyane ku buryo ashobora gushyiramo ikintu ku ruhande rumwe rw’izuru kikinjirira kikanasohokera ku rundi ruhande.

Nubwo abaganga bamugiriye inama yo kubagwa kugira ngo uwo mwobo usanwe, Paris yavuze ko atakifuza kubagwa kuko byamutera ububabare bukomeye kandi bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe.

Twibutse ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Paris Jackson yatangaje ko amaze imyaka itanu adakoresha ibiyobyabwenge, yemeza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukira no kwiyubaka.

Paris, wamenyekanye nk’umunyamideli, umuririmbyi ndetse n’umukinnyi wa filime, yakunze kuvuga kenshi ku rugamba rwe rwo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ingaruka z’ubwamamare bwa se, Michael Jackson, wamamaye nk'umwami wa Pop”.

Paris Jackson itabi ryamaze kumwangiza amazuru

Paris Jackson amaze igihe yararetse itabi ryari ryaramubase