Amakuru avuga ko uwo muntu yagerageje kumushyira icyuma ku ijosi, ariko ntiyabasha kumukomeretsa. Abashinzwe umutekano muri gereza bahise bahagera, bagenzura uko ibintu byifashe ndetse bashyira mu kato uwasagariye Diddy.
Kugeza ubu, P. Diddy aracyakomeje gukorera igihano cye cy’amezi 50 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye mu minsi ishize.
Ibyo bibaye mu gihe hamaze iminsi amakuru avuga ko Perezida Donald Trump ashobora kumubabarira igihano cye kitarangiye, gusa hari n'andi makuru yaje nyuma abinyomoza avuga ko ari ibihuha.
P. Diddy yabyutse afatiweho icyuma muri gereza
P. Diddy yakatiwe amezi 50 muri gereza
