Kirk Burrowes yavuze ko Sean "Diddy" Combs yahunze rwihishwa Los Angeles nyuma y'urupfu rw’umuraperi Notorious B.I.G. Ku ya 9 Werurwe 1997, abifashijwemo na polisi yo muri uwo mujyi.
Mu kirego yatanze, Burrowes avuga ko Diddy yihutiye guhunga aho guhumuriza umuryango wa Wallace cyangwa abakozi ba Bad Boy. Burrowes avuga ko Diddy yashakishije umucuruzi ukomeye Clarence Avant, wafashije Diddy guhunga akoresheje imodoka ya polisi ku kibuga cy’indege.
P. Diddy na Burrowes bafatanyije gushinga Bad Boy Entertainment
Uru rubanza kandi rurega Diddy gufata mu mugongo by’uburyarya nyuma y'urupfu rwa Wallace, aho ruvuga ko mu ibanga rikomeye, we n'umwunganizi we bahatiye Burrowes kubaha(gutanga) amasezerano ya nyuma ya Notorious B.I.G., yari kumuhesha ububasha bwovkugenzura amafaranga menshi.
Diddy ntarasubiza ku mugaragaro ibyo birego bikomeye, ariko uru rubanza rwongereye igitutu gikomeye muri iki gihe arimo guhura n'ibirego bitandukanye by’ihohotera no gutera ubwoba.
