Omah Lay yahishuye ko yenda gusazwa n'umuziki

Omah Lay yahishuye ko yenda gusazwa n'umuziki

 Sep 23, 2025 - 12:57

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria , Omah Lay, yongeye kugaragaza ko ubuzima bwo mu muziki butamworoheye, nyuma yo kwandika ubutumwa bwuzuye amarangamutima aho yemeje ko ananizwa cyane n’ibijyanye n’umuziki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Omah Lay yagaragaje umunaniro aterwa n’umuziki, avuga ko agorwa n’amasezerano y’umuziki, inzu zitunganya umuziki ndetse n’uburyo umuziki ucuruzwamo .

Yasoje ubutumwa bwe asaba Imana kumufasha kuko atameze neza mu buryo bw’imitekerereze.

Kuri ubu, Omah Lay afite amasezerano na KeyQaad Records hamwe na Dvpper Music.

Mu mwaka wa 2022, yasohoye alubumu ye ya mbere yise “Boy Alone”, irimo indirimbo yakunzwe cyane nka Soso.

Indirimbo ze nka Understand, Attention ndetse na Soso zamuhaye izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’indirimbo Attention yayikoranye n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Amerika, Justin Bieber.

Nyuma y’ubu butumwa bwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kugaragaza impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe, bamwe bamwihanganishije bamwifuriza kugarura imbaraga, abandi bagaragaza ko ari isomo rikomeye ku ruhande rundi rw’ubuzima bwo mu muziki.

Ibi byagaragaje ko inyuma y’intsinzi n’izina rikomeye abahanzi baba bafite, bagihura n’imbogamizi zikomeye z’ubuzima ndetse n’iz’imitekerereze.

Omah Lay yenda gusazwa n'umuziki